New City Family Choir ibarizwa mu itorero ry'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi rya Ruhanga (Kinigi-Musanze), bashimye Imana ko umwaka wa 2024 wababereye uw'amata n'ubuki kuko bageze ibyiza byinshi batari biteze kugeraho.
New City Family Choir yatangiye umurimo w'ivugabutumwa mu ndirimbo mu mwaka wa 2000, ikaba yarakomotse ku yindi yari iy’abana bari mu kigero cy’imyaka 6 kugera ku 10, yitwaga Turajyisiyoni, ubwo hari mu mwaka wa 2001.
Muri 2010 ni bwo bahinduye izina bitwa New City Family Choir ari na bwo hari hasohowe Album ya mbere. Yatangiranye abaririmbyi 9, none kuri ubu igizwe n'abaririmbyi bagera kuri 66 barimo abayibamo umunsi ku munsi n’abandi baba hirya no hino kubera impamvu zitandukanye.
Mu 2023 ni bwo Korali yatangiye gushaka uko yatera intambwe mu ivugabutumwa ryagutse, itangira gushyira ibihangano byayo kuri YouTube. Taliki ya 6 Mutarama 2024 ni bwo hamuritswe Album nshya ya 3 y'indirimbo z'amajwi, ikaba na Album ya 3 y'amashusho.
Kuva icyo gihe (tariki 6 Mutarama 2024), aba baririmbyi b'i Musanze mu Ntaa y'Amajyaruguru bakomeje urugendo mu buryo bukomeye, bashyira hanze indirimbo zitandukanye ndetse bakaba banitegura gushyira hanze indi Album muri 2025.
Eric Kwizera umwe mu bagize New City Family Choir, yabwiye inyaRwanda bari mu myiteguro y'igitaramo gisoza umwaka, bakaba baragiteguye mu gushima Imana "ku byo yatubashishije gukora muri uyu mwaka". Ati "Impamvu dushima rero ni uko muri uyu mwaka twageze kuri byinshi tutari twiteze kubona".
Imitima y'aba baririmbyi yuzuye amashimwe menshi kubera ibyiza Imana yabashoboje kugeraho mu 2024. Mu byo bashimira Imana harimo no kuba barungutse umuryango mugari w'abantu babakunda haba hano mu Rwanda no hanze yarwo, kandi bagenda babafasha kwagura umurimo bakora.
Igitaramo cya New City Family Choir cyateguwe ku bufatanye bw'iyi Korali ndetse n'itorero ibarizwamo. Kizaba tariki 21 Ukuboza 2024, kibere i Musanze ku rusengero rwa Ruganda SDA Chuch kuva saa Munani z'amanywa kugeza saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba.
Muri iki gitaramo, New City Family Choir izaba iri kumwe n'andi makorali atandukanye nka Ababimbuzi Choir yo ku Muhima SDA Church; Deset Stream Singers ibarizwa kuri Kigali English Church ndetse na Chorale Vers Canaan ya Kanama muri Rubavu.
Kamwe mu dushya twitezwe muri iki gitaramo ni uko abashyisi bose bazahabwa impano. Ubuyobozi bwa New City Family Choir bwabwiye inyaRwanda buti "Umuntu wese uzaza ari umushyitsi atari umudiventisite azahabwa impano ikomeye cyane".
New City Family Choir ibarizwa mu itorero ry'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi rya Ruhanga (Kinigi-Musanze)
New City Family Choir igiye gukora igitaramo gikomeye gisoza umwaka wa 2024
REBA INDIRIMBO "IMPANDA" YA NEW CITY FAMILY CHOIR
TANGA IGITECYEREZO